Indamukanyo.
Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu uko Imana
yabishatse, ku batagatifujwe b’i Rwanda,
kuri mwebwe bavandimwe b’indahemuka muri Kristu : mbifurije ineza n’amahoro
biva ku Mana Umubyeyi wacu. Ndashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu,
kandi nkanabasabira ubudahwema, kuva aho numviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu,
n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe
mu ijuru (Kol 1, 1-5). Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu
wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa maze akantorera kumukorera,
jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko
nagiriwe imbabazi kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera.
None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera
n’urukundo ruri muri Kristu Yezu (1 Tim 1, 12-14).
Ubutumwa.
Bavandimwe, namwe ubwanvu kera mwari mwaraciye ukubiri
n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi, none
ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we
akabapfira kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa imbere
yayo. Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane ngo muteshuke ku mizero
mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri
munsi y’ijuru, ari na yo jye Pawulo ndahwema kuruhira
(Kol 1, 21-23). Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe
ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu nkabyuzuriza mu mubiri
wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya (Kol 1, 24).
Bavandimwe, ukwemera kwanyu kwatumaze agahinda mu mpagarara no mu magorwa yacu
yose. Ubu turumva tuguwe neza, ubwo mugikomeye muri Nyagasani. Mbese twashimira
Imana dute kubera ibyishimo byose mudutera imbere yayo?(1
Tes 3, 7-9). Ngicyo igituma tudahwema gushimira Imana, kuko
mwakiriye ijambo ryayo twabigishije nk’uko riri by’ukuri. Koko ntimwaryakiriye
nk’ijambo ry’abantu, ahubwo nk’ijambo ry’Imana rigaragariza akamaro karyo muri
mwebwe abemera(1 Tes 2, 13).
Bavandimwe, ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya:
(Rom 9, 1) Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku
magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho itoza gusabanira
Imana, azaba ari umuntu wahumishijwe n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura
impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakibirane, gutukana,
gukekana nabi, n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima,
batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira
inyungu (1 Tim 6, 3-5). Nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu
mbese nk’uko mwamubwiwe; mushore imizi muri We kandi mube ari We
mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema.
Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga
bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi,
ariko ziyuranye na Kristu (Kol 2, 6-8). Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo
mu ijuru aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana ; nimurangamire iby’ijuru, aho
kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe
hamwe na We mu Mana. Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa
n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo
bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana! Ngibyo ibirakaza Imana.
Noneho ubu namwe ibyo byose nimubizinukwe: uburakari, umwaga, ubugome, ibitutsi
n’ibigambo bibi bibava mu kanwa. Nimuherukire aho kubeshyana
(Kol 3,1-3. 5-9).
Bavandimwe, igihe dufite ibyo kurya n’icyo kwambara,
tujye dushimishwa n’ibyo. Naho abararikiye kurunda ubukire bagwa mu mutego
w’ibishuko, no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha
abantu mu butindi no mu cyorezo. Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari
ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze
umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika. Naho mwebwe bantú b’Imana, ibyo
bintu mubihe akato; ahubwo mujye muharanira ubutungane, ubusabaniramana,
ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza. Nimurwane intambara nyayo
y’ukwemera, muronke ubugingo bw’iteka mwahamagariwe, nk’uko mwabyiyemeje igihe mwahamyaga
ukwemera kwanyu mushize amanga mu ruhame rwa benshi (1 Tim 4, 8-12).
Ni mwifate ku buryo bushimisha lmana nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe
mubigenza, ariko noneho nimurusheho. Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba
intungane, mukirinda ubusambanyi. Ahubwo buri wese muri mwe amenyere kwifata,
agumane ubumanzi n’ubwiyubahe, yange gutwarwa n’irari nk’abanyamahanga batazi
Imana. Koko rero Imana ntiyaduhamagariye kwandavura, ahubwo yaduhamagariye kuba
intungane (1 Tes 4, 1-8). Kuko nimubaho mugengwa
n’umubiri muzapfa; ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa by’umubiri
muzabaho(Rom 8, 12-13) Rwose nimuture imibiri
yanyu ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana ; ngiryo
iyobokamana ryabava ku mutima. Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo
nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka
kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye (Rom 12,1-2). Nkoramutima
zange, mbibategekeye imbere y’Imana ibeshaho byose, n’imbere ya Kristu Yezu
wabaye umuhamya uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato: mwite ku mategeko,
mukomeze kuba abaziranenge n’indakemwa, kugeza ku munsi w’ukwigaragaza k’Umwami
wacu Yezu Kristu (1 Tim 6, 13-14).
Maze rero ku byerekeye urukundo rwa kivandimwe si
ngombwa ko tubibandikira, kuko Imana ubwawo yabiyigishirije gukundana
(1 Tes 4, 9). Ntihakagire uwo mubamo umwenda atari uwo gukundana.
Kuko ukunda undi aba yujuje amategeko (Rom 13, 8-10).
Ariko se koko ni iki cyadutandukanya
n’urukundo rwa Kristu ? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se,
ubukene se, imitego se cyangwa inkota ? Koko rero simbishidikanya : ari urupfu,
ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari
ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta
na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu
Umwami wacu (Rom 8, 35-39)
Bavandimwe, ku byerekeye igihe n’amagingo by’amaza ya
Nyagasani, ntimukeneye ko tubibandikira. Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa
Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro. Igihe rero bazaba bavuga ngo « Mbega
amahoro n’umutekano ! » ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura
umugore utwite ; kandi nta mahungiro. Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukiri mu
mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura ; mwese muri abana b’urumuri
n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima. None rero ntitugasinzire
nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari(1
Tes 5, 1-6).
Umwanzuro.
Nkoramutima zanjye, ndasaba rero nkomeje ko mbere ya
byose mwakwambaza lmana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira
Imana, mubigirira abantu bose. Dukwiye gusabira bategetsi bose, kugira ngo
tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi
dutunganiwe (1 Tim 2, 1-3)
Mwebwe rero
ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje
impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze n’ukwiyumanganya. Nimwihanganirane,
kandi niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Nyagasani
yabababariye, namwe nimugenze mutyo. Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire
urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane. Ijambo rya Kristu niribaturemo,
risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye
mushimira Imana mu mitima yanyu muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi
ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze,
byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira
Imana Data (Kol 3,12-17).
Mbinginze rero mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu ngo
muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi(1Kor
1, 10).
Twibuke ko byose
bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo
(Rom 8, 28). Koko rero nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi
nta n’umwe upfira we ubwe. Niba turiho tubereyeho Nyagasani ; niba kandi
dupfuye dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani
(Rom 14, 7-8).
Gusezera
Usoma iyi baruwa atashye uwatagatifujwe wese muri Yezu
Kristu (Fil.4, 21). Abavandimwe nibagire amahoro n’urukundo hamwe n’ukwemera biva
ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu(Ef.6,23). Ahasigaye, ntihakagire
undushya, dore ngendana mu mubiri wange inguma za Yezu. Ineza y’Umwami wacu
Yezu Kristu isakare mu mitima yanyu, bavandimwe. Amen (Gal.617-18).