mardi 31 mai 2011

GIRA UBUNTU, NAWE WAGIRIWE UBUNTU!

Njya nicara nkatekereza ku buzima bwo hanze aha muri iyi si yacu, mu gihugu cyacu, nkatekereza ku bana benshi, ni ukuri benshi (wari uwagira ngo ndakabya,ariko ni ko bimeze ku muntu ufite umwanya wo kubireba) badafite uburyo buhagije bwo kuba bakomeza amasomo yabo. Uburyo buhagije ni ukuvuga amafranga y’ishuri, ibikoresho, utwambaro, n’utundi tuntu tunyuranye…kuko hari uwakeka ko iyo umwana agize Imana akabona amafranga y’ishuri, ikibazo kiba gikemutse! Oya ni ukuri.

Umwana yiga neza igihe adahangayitse kuko yabuze agasabune, agakaramu, agakaye, udutukweto(byagera ku mwana w’umukobwa we rero hiyongera twinshi kandi twangobwa pe). Kandi erega si iby’ubu ibyo byarahoze mu gihugu cyacu; bityo hagiye habaho abagira neza bitanga kugira ngo nibura babonere bake muri bo imfashanyo babashe gukomeza bige: bamwe bagatanga amafranga y’ishuri, abandi bagatanga ibikoresho, abandi bagatanga ayo kwivuza, ni uko.

Muri abo bagira neza harimo abantu ku giti cyabo, imiryango y’abihayimana, amadini anyuranye, n’abandi…

Ariko hano ngatekereza cyane ariko ku gikorwa Caritas ikora mumpande zose z’igihugu mu gufasha abo bana, ibyo kandi ikaba ikibikomeza. Nubwo usanga amikoro agenda aba make, bityo n’umubare w’abana bafashwa ukagenda ugabanuka; ibyo birumvikana kuko nayo ifasha igihe yabonye abayifasha.

Nkunze rero gutekereza ku bantu benshi bize hambere bafashijwe na Caritas, ubu bakaba bamerewe neza mu buzima. Nkibaza niba abantu nkabo batajya basubiza amaso inyuma bakibuka ko inyuma yabo hari abandi bana, bafite ingorane nk’izo nabo bagize mu bwana bwabo. Caritas iba ikeneye ubuntu bw’abo bose yonkeje imyaka n’imyaka.

Caritas, aho iri mu madiyosezi yose, urebye umubare w’abantu yafashije kurangiza amashuri yabo, ni benshi koko, kandi abenshi bamerewe neza. Gusa rero buri wese mu rwego rwe usanga arira, ataka ko ntako yimereye. Abenshi barakifitemo cya gitekerezo ko Caritas yabafashije kuko ari iya Kiliziya kandi kiliziya ikaba ikize, inagomba kwita ku bakene.

Kwita kubakene ni byo koko igomba kwita kubakene, ariko gukira si byo kuko ibeshejweho n’abana bayo nyine: iyo bakize nayo iba ikize, iyo bakennye burya nayo ivunika kurushaho mu bukene bwayo kuko iba igomba kubagoboka kandi idafite abayitera ingabo mu bitugu. Abo ni bande? Ni abo bose bayigize, bafatanije nayo ubwo butumwa bwo kurangamira Yezu wigaragariza mu mukene.

Usanga rero buri wese wagize amahirwe akarangiza ayo mashuri ye, akagira amahirwe akabona ako kazi, atakibuka inzira yanyuze. Abo ni bo uzasanga ngo “ mpembwa intica ntikize…, ibibazo byambanye byinshi murugo…, mfite imyenda myinshi…,” n’ibindi. Bigakomeza bityo bikagera kuri uwo uhembwa no kuri uwo urenza uduhumbi magana atanu di.

Ngewe ndakubwira ko mu gihugu cyacu, iki cy’u Rwanda, hari umuntu wize afashwa na Caritas ubu ushobora kuba ahembwa hafi umiliyoni cyangwa ayirenza, cyangwa anakora indi mirimo ku giti cye imwinjiriza akayabo!!! Si ibintu bikomeye kubibona, kuko buri mwana wese ufashijwe afite aho yandikwa. Abafashijwe n aza Caritas bose ubashatse wabamenya.

Nyamuna! Ni ukuri, muri abo bose harimo rwose abanyuze munzira zikomeye mu bwana bwabo, bize bigoranye, bakaba baragobotswe n’umugiraneza uyu n’uyu. Ubu bameze neza pe, barikorera ku giti cyabo, barakorera Leta , bakorera ONG, etc. Ubu barimo barateganiriza umwana wabo, baramushakira ishuri, baramushyira mu bwiteganirize, mu bwishingizi, dore ko ubu ari na byiza bisigaye bitangira kare batari banamusama, bakimusama cyangwa se akiri muto, ibyo ntako bisa rwose ni ibyo gushyigikirwa. Icyo nagira ngo mbisabire ni uko batazavaho baba ba “ NYAMWANGA IYO BYAVUYE”.

Ni ukuri mu Rwanda rwacu hari abana besnhi pe birirwa bateye imirongo imbere y’izo za Caritas, imbere y’ibiro by’ibigega binyuranye, imbere y’amadini, imbere y’ibigo by’abihayimana, imbere ya za ONG, n’ahandi barangirwa, bagira ngo barebe ko bahavana amafranga y’ishuri cyangwa se agakoresho aka n’aka.

Ibyo bigo byose bibagoboka biriho kubera ubuntu bw’abamwe barangwa n’impuhwe n’umutima usangira ugasaranganya. Aha navuga ko n’uwaba atarafashijwe, kubera umuryango yavukiyemo agasanga utekanye wifashije, azabaze neza ababyeyi be, azasanga bo ubwabo nyine ariyo nzira banyuze ngo barangize amashuri yabo, batabaye ababyeyi baba ba sogukuru!

Iyo umwana nk’uwo abuze uko yigira, akabura umugoboka, none twavaho dutangazwa ni kumubona yanyuze izindi nzira zidahwitse kugira nawe yige nk’abandi!!! Nyiramaso ngo yerekwa bike, buri wese arebe impande ze, arahabona ingero!!!

Birakwiye ko abantu duhindukira tukareba barumuna bacu, tukareba mu baturanyi, tukabona ko tutari babucura; inyuma hari abandi bana kandi benshi bagikeneye gufashwa. Dufashe abadufashije gukomeza gufasha. Nitwumve impuruza z’uwaduafashije gukura, natwe tumufashe kurera no gukuza bariya barumuna bacu.

Niba utarahetswe muri uriya mugongo, uzabaze neza uzasanga ababyeyi bawe, cyangwa ba sogukuru bawe, bakuru bawe, barawuhetswemo, bigatuma uza mu isi ugwa ahashashe wibwira ko ari uko byahoze. None rero ncuti, icyo waba ubona cyose ntiwime amatwi impuruza y’utabariza umwana; gira ibakwe, egera ikigo, ikigega se, idini, Caritas ikwegereye uyifashe gufasha.

Ni ukuri GIRA UBUNTU NAWE WAGIRIWE UBUNTU!!!