Bavandimwe, namwe ubwanvu kera mwari mwaraciye ukubiri n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi, none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa imbere yayo. Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri munsi y’ijuru, ari na yo jye Pawulo ndahwema kuruhira (Kol 1, 21-23). Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya (Kol 1, 24). Bavandimwe, ukwemera kwanyu kwatumaze agahinda mu mpagarara no mu magorwa yacu yose. Ubu turumva tuguwe neza, ubwo mugikomeye muri Nyagasani. Mbese twashimira Imana dute kubera ibyishimo byose mudutera imbere yayo?(1 Tes 3, 7-9). Ngicyo igituma tudahwema gushimira Imana, kuko mwakiriye ijambo ryayo twabigishije nk’uko riri by’ukuri. Koko ntimwaryakiriye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo nk’ijambo ry’Imana rigaragariza akamaro karyo muri mwebwe abemera(1 Tes 2, 13).
Bavandimwe, ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: (Rom 9, 1) Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho itoza gusabanira Imana, azaba ari umuntu wahumishijwe n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakibirane, gutukana, gukekana nabi, n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima, batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira inyungu (1 Tim 6, 3-5). Nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu mbese nk’uko mwamubwiwe; mushore imizi muri We kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema. Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko ziyuranye na Kristu (Kol 2, 6-8). Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana ; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana! Ngibyo ibirakaza Imana. Noneho ubu namwe ibyo byose nimubizinukwe: uburakari, umwaga, ubugome, ibitutsi n’ibigambo bibi bibava mu kanwa. Nimuherukire aho kubeshyana (Kol 3,1-3. 5-9).
Nkoramutima zanjye, ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza lmana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose. Dukwiye gusabira bategetsi bose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe (1 Tim 2, 1-3)
Twibuke ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo (Rom 8, 28). Koko rero nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. Niba turiho tubereyeho Nyagasani ; niba kandi dupfuye dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani (Rom 14, 7-8).
Gusezera
Usoma iyi baruwa atashye uwatagatifujwe wese muri Yezu Kristu (Fil.4, 21). Abavandimwe nibagire amahoro n’urukundo hamwe n’ukwemera biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu(Ef.6,23). Ahasigaye, ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wange inguma za Yezu. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu isakare mu mitima yanyu, bavandimwe. Amen (Gal.617-18).