lundi 19 septembre 2011

IBARUWA PAWULO MUTAGATIFU YANDIKIYE ABAKRISTU BO MU RWANDA


 Indamukanyo.

 Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu uko Imana yabishatse,  ku batagatifujwe b’i Rwanda, kuri mwebwe bavandimwe b’indahemuka muri Kristu : mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu. Ndashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi nkanabasabira ubudahwema, kuva aho numviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe mu ijuru (Kol 1, 1-5).  Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa maze akantorera kumukorera, jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera. None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu (1 Tim 1, 12-14).

 Ubutumwa.

Bavandimwe, namwe ubwanvu kera mwari mwaraciye ukubiri n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi, none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa imbere yayo. Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri munsi y’ijuru, ari na yo jye Pawulo ndahwema kuruhira (Kol 1, 21-23). Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya (Kol 1, 24). Bavandimwe, ukwemera kwanyu kwatumaze agahinda mu mpagarara no mu magorwa yacu yose. Ubu turumva tuguwe neza, ubwo mugikomeye muri Nyagasani. Mbese twashimira Imana dute kubera ibyishimo byose mudutera imbere yayo?(1 Tes 3, 7-9). Ngicyo igituma tudahwema gushimira Imana, kuko mwakiriye ijambo ryayo twabigishije nk’uko riri by’ukuri. Koko ntimwaryakiriye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo nk’ijambo ry’Imana rigaragariza akamaro karyo muri mwebwe abemera(1 Tes 2, 13).

Bavandimwe, ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: (Rom 9, 1) Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho itoza gusabanira Imana, azaba ari umuntu wahumishijwe n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakibirane, gutukana, gukekana nabi, n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima, batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira inyungu (1 Tim 6, 3-5). Nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu mbese nk’uko mwamubwiwe; mushore imizi muri We kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema. Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko ziyuranye na Kristu (Kol 2, 6-8).  Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana ; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana! Ngibyo ibirakaza Imana. Noneho ubu namwe ibyo byose nimubizinukwe: uburakari, umwaga, ubugome, ibitutsi n’ibigambo bibi bibava mu kanwa. Nimuherukire aho kubeshyana (Kol 3,1-3. 5-9).

 Bavandimwe, igihe dufite ibyo kurya n’icyo kwambara, tujye dushimishwa n’ibyo. Naho abararikiye kurunda ubukire bagwa mu mutego w’ibishuko, no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo. Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika. Naho mwebwe bantú b’Imana, ibyo bintu mubihe akato; ahubwo mujye muharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza. Nimurwane intambara nyayo y’ukwemera, muronke ubugingo bw’iteka mwahamagariwe, nk’uko mwabyiyemeje igihe mwahamyaga ukwemera kwanyu mushize amanga mu ruhame rwa benshi (1 Tim 4, 8-12). Ni mwifate ku buryo bushimisha lmana nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho. Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane, mukirinda ubusambanyi. Ahubwo buri wese muri mwe amenyere kwifata, agumane ubumanzi n’ubwiyubahe, yange gutwarwa n’irari nk’abanyamahanga batazi Imana. Koko rero Imana ntiyaduhamagariye kwandavura, ahubwo yaduhamagariye kuba intungane (1 Tes 4, 1-8). Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri muzapfa; ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa by’umubiri muzabaho(Rom 8, 12-13) Rwose nimuture imibiri yanyu ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana ; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima. Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye (Rom 12,1-2). Nkoramutima zange, mbibategekeye imbere y’Imana ibeshaho byose, n’imbere ya Kristu Yezu wabaye umuhamya uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato: mwite ku mategeko, mukomeze kuba abaziranenge n’indakemwa, kugeza ku munsi w’ukwigaragaza k’Umwami wacu Yezu Kristu (1 Tim 6, 13-14).
 Maze rero ku byerekeye urukundo rwa kivandimwe si ngombwa ko tubibandikira, kuko Imana ubwawo yabiyigishirije gukundana (1 Tes 4, 9). Ntihakagire uwo mubamo umwenda atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi aba yujuje amategeko (Rom 13, 8-10).  Ariko se koko ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota ? Koko rero simbishidikanya : ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu (Rom 8, 35-39)

 Bavandimwe, ku byerekeye igihe n’amagingo by’amaza ya Nyagasani, ntimukeneye ko tubibandikira. Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro. Igihe rero bazaba bavuga ngo « Mbega amahoro n’umutekano ! » ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite ; kandi nta mahungiro. Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura ; mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima. None rero ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari(1 Tes 5, 1-6).
  Umwanzuro.

Nkoramutima zanjye, ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza lmana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose. Dukwiye gusabira bategetsi bose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe (1 Tim 2, 1-3)

 Mwebwe  rero ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze n’ukwiyumanganya. Nimwihanganirane, kandi niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Nyagasani yabababariye, namwe nimugenze mutyo. Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane. Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data (Kol 3,12-17).
 Mbinginze rero mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi(1Kor 1, 10).

Twibuke  ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo (Rom 8, 28). Koko rero nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. Niba turiho tubereyeho Nyagasani ; niba kandi dupfuye dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani (Rom 14, 7-8).

Gusezera

Usoma iyi baruwa atashye uwatagatifujwe wese muri Yezu Kristu (Fil.4, 21). Abavandimwe nibagire amahoro n’urukundo hamwe n’ukwemera biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu(Ef.6,23). Ahasigaye, ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wange inguma za Yezu. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu isakare mu mitima yanyu, bavandimwe. Amen (Gal.617-18).




mardi 31 mai 2011

GIRA UBUNTU, NAWE WAGIRIWE UBUNTU!

Njya nicara nkatekereza ku buzima bwo hanze aha muri iyi si yacu, mu gihugu cyacu, nkatekereza ku bana benshi, ni ukuri benshi (wari uwagira ngo ndakabya,ariko ni ko bimeze ku muntu ufite umwanya wo kubireba) badafite uburyo buhagije bwo kuba bakomeza amasomo yabo. Uburyo buhagije ni ukuvuga amafranga y’ishuri, ibikoresho, utwambaro, n’utundi tuntu tunyuranye…kuko hari uwakeka ko iyo umwana agize Imana akabona amafranga y’ishuri, ikibazo kiba gikemutse! Oya ni ukuri.

Umwana yiga neza igihe adahangayitse kuko yabuze agasabune, agakaramu, agakaye, udutukweto(byagera ku mwana w’umukobwa we rero hiyongera twinshi kandi twangobwa pe). Kandi erega si iby’ubu ibyo byarahoze mu gihugu cyacu; bityo hagiye habaho abagira neza bitanga kugira ngo nibura babonere bake muri bo imfashanyo babashe gukomeza bige: bamwe bagatanga amafranga y’ishuri, abandi bagatanga ibikoresho, abandi bagatanga ayo kwivuza, ni uko.

Muri abo bagira neza harimo abantu ku giti cyabo, imiryango y’abihayimana, amadini anyuranye, n’abandi…

Ariko hano ngatekereza cyane ariko ku gikorwa Caritas ikora mumpande zose z’igihugu mu gufasha abo bana, ibyo kandi ikaba ikibikomeza. Nubwo usanga amikoro agenda aba make, bityo n’umubare w’abana bafashwa ukagenda ugabanuka; ibyo birumvikana kuko nayo ifasha igihe yabonye abayifasha.

Nkunze rero gutekereza ku bantu benshi bize hambere bafashijwe na Caritas, ubu bakaba bamerewe neza mu buzima. Nkibaza niba abantu nkabo batajya basubiza amaso inyuma bakibuka ko inyuma yabo hari abandi bana, bafite ingorane nk’izo nabo bagize mu bwana bwabo. Caritas iba ikeneye ubuntu bw’abo bose yonkeje imyaka n’imyaka.

Caritas, aho iri mu madiyosezi yose, urebye umubare w’abantu yafashije kurangiza amashuri yabo, ni benshi koko, kandi abenshi bamerewe neza. Gusa rero buri wese mu rwego rwe usanga arira, ataka ko ntako yimereye. Abenshi barakifitemo cya gitekerezo ko Caritas yabafashije kuko ari iya Kiliziya kandi kiliziya ikaba ikize, inagomba kwita ku bakene.

Kwita kubakene ni byo koko igomba kwita kubakene, ariko gukira si byo kuko ibeshejweho n’abana bayo nyine: iyo bakize nayo iba ikize, iyo bakennye burya nayo ivunika kurushaho mu bukene bwayo kuko iba igomba kubagoboka kandi idafite abayitera ingabo mu bitugu. Abo ni bande? Ni abo bose bayigize, bafatanije nayo ubwo butumwa bwo kurangamira Yezu wigaragariza mu mukene.

Usanga rero buri wese wagize amahirwe akarangiza ayo mashuri ye, akagira amahirwe akabona ako kazi, atakibuka inzira yanyuze. Abo ni bo uzasanga ngo “ mpembwa intica ntikize…, ibibazo byambanye byinshi murugo…, mfite imyenda myinshi…,” n’ibindi. Bigakomeza bityo bikagera kuri uwo uhembwa no kuri uwo urenza uduhumbi magana atanu di.

Ngewe ndakubwira ko mu gihugu cyacu, iki cy’u Rwanda, hari umuntu wize afashwa na Caritas ubu ushobora kuba ahembwa hafi umiliyoni cyangwa ayirenza, cyangwa anakora indi mirimo ku giti cye imwinjiriza akayabo!!! Si ibintu bikomeye kubibona, kuko buri mwana wese ufashijwe afite aho yandikwa. Abafashijwe n aza Caritas bose ubashatse wabamenya.

Nyamuna! Ni ukuri, muri abo bose harimo rwose abanyuze munzira zikomeye mu bwana bwabo, bize bigoranye, bakaba baragobotswe n’umugiraneza uyu n’uyu. Ubu bameze neza pe, barikorera ku giti cyabo, barakorera Leta , bakorera ONG, etc. Ubu barimo barateganiriza umwana wabo, baramushakira ishuri, baramushyira mu bwiteganirize, mu bwishingizi, dore ko ubu ari na byiza bisigaye bitangira kare batari banamusama, bakimusama cyangwa se akiri muto, ibyo ntako bisa rwose ni ibyo gushyigikirwa. Icyo nagira ngo mbisabire ni uko batazavaho baba ba “ NYAMWANGA IYO BYAVUYE”.

Ni ukuri mu Rwanda rwacu hari abana besnhi pe birirwa bateye imirongo imbere y’izo za Caritas, imbere y’ibiro by’ibigega binyuranye, imbere y’amadini, imbere y’ibigo by’abihayimana, imbere ya za ONG, n’ahandi barangirwa, bagira ngo barebe ko bahavana amafranga y’ishuri cyangwa se agakoresho aka n’aka.

Ibyo bigo byose bibagoboka biriho kubera ubuntu bw’abamwe barangwa n’impuhwe n’umutima usangira ugasaranganya. Aha navuga ko n’uwaba atarafashijwe, kubera umuryango yavukiyemo agasanga utekanye wifashije, azabaze neza ababyeyi be, azasanga bo ubwabo nyine ariyo nzira banyuze ngo barangize amashuri yabo, batabaye ababyeyi baba ba sogukuru!

Iyo umwana nk’uwo abuze uko yigira, akabura umugoboka, none twavaho dutangazwa ni kumubona yanyuze izindi nzira zidahwitse kugira nawe yige nk’abandi!!! Nyiramaso ngo yerekwa bike, buri wese arebe impande ze, arahabona ingero!!!

Birakwiye ko abantu duhindukira tukareba barumuna bacu, tukareba mu baturanyi, tukabona ko tutari babucura; inyuma hari abandi bana kandi benshi bagikeneye gufashwa. Dufashe abadufashije gukomeza gufasha. Nitwumve impuruza z’uwaduafashije gukura, natwe tumufashe kurera no gukuza bariya barumuna bacu.

Niba utarahetswe muri uriya mugongo, uzabaze neza uzasanga ababyeyi bawe, cyangwa ba sogukuru bawe, bakuru bawe, barawuhetswemo, bigatuma uza mu isi ugwa ahashashe wibwira ko ari uko byahoze. None rero ncuti, icyo waba ubona cyose ntiwime amatwi impuruza y’utabariza umwana; gira ibakwe, egera ikigo, ikigega se, idini, Caritas ikwegereye uyifashe gufasha.

Ni ukuri GIRA UBUNTU NAWE WAGIRIWE UBUNTU!!!